Print

APR FC yahaye agaciro abanyabigwi bayikiniye ibashakira akazi mu makipe y’abana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2019 Yasuwe: 5654

Kuri uyu wa gatanu nibwo aba banyabigwi ba APR FC baherewe aka kazi mu nama yabereye ku cyicaro cy’ikipe ya APR FC ku Kimihurura yari iyoboye na Chairman wa APR FC Lt Gen Musemakweli Jacques.

Nkuko amakuru dukesha Funclub abitangaza, uyu muyobozi wa APR FC yasabye aba bagabo gukorana neza n’abandi batoza basanze muri iyi kipe, bagafasha amakipe y’abato.

Amakuru aravuga ko Didier Bizimana yagizwe umutoza wungirije w’Intare FC ibarizwa mu cyiciro cya 2, akaba azungiriza Ltd Capt Byusa Wilson benshi bazi nka Ludifu wari umutoza wungirije muri iyi kipe, akaba yagizwe umutoza mukuru.

Iyi kipe yamaze gutandukanywa n’irerero rya APR FC (APR Academy) rizakomezwa gutozwa na Rubona Emmanuel afatanyije na Ndoli Mugisha ndetse na Ngabo Albert utangiye umwuga wo gutoza.

Aya makipe azaba afite umutoza umwe w’abazamu. Amir Khan ni we uraba akora aka kazi mu gihe bari gushaka undi mutoza w’abazamu.



Ngabo Albert na Bizimana Didier bagizwe abatoza b’ikipe y’abana ya APR FC


Comments

kaka 2 November 2019

nshimiye ubuyobozi bwa Apr buhaye akazi Ngabo Albert murantunguye ark ndabibakundiye cyane Imana ibahe umugisha