Print

Philippe Coutinho n’umugore we babatirijwe mu bwogero bwo mu rugo rwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2019 Yasuwe: 3103

Nyuma yo kubatizwa n’uyu mupasiteri,Coutinho yahise ajya kuri Instagram ashimira uyu mupasiteri wavuye muri Brazil akaza kumubatiza.

Coutinho yagize ati “Mwakoze cyane pasiteri Brunet na Jeanine Brunet.Iyi minsi 2 ishize yahinduye ubuzima bwacu.Reka tubeho ubundi buzima bushya.”

Coutinho yaje akurikiye Willian nawe uherutse gushyira hanze amafoto menshi we n’umuryango we bari kubatizwa.

Nyuma yo kubatizwa,umukozi wo mu rugo wa Coutinho nawe yihanye yakira agakiza nawe arabatizwa.




Comments

mazina 2 November 2019

KUBATIZA bikomoka ku ijambo ry’ikigereke "batizare".Risobanura "Kwinika mu mazi".Kubatiza bisobanura ko uhindutse ubaye umuntu mushya,ugiye gukora ubushake bw’Imana.Ntabwo bisobanura "gukizwa ibyaha" nkuko amadini menshi avuga.Kuba umukristu nyakuri,bisobanura "gukora ibyo Yesu yadusabye no kwirinda gukora ibyo yatubujije".Muli make,uba utandukanye n’abantu b’isi,bibeshya ko ubuzima gusa ari:Shuguri,amafaranga,politike,akazi,etc...Ahubwo ugomba "gushaka imana cyane",ukabifatanya n’akazi gasanzwe.Ikibabaje nuko abantu nyamwinshi bibera mu gushaka ibyisi gusa.Bible isobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Ariko abashaka Imana,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.