Print

Iran: Umukobwa yahohotewe bikabije n’umupolisi amuziza ko atambaye nk’abayisilamukazi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2019 Yasuwe: 3225

Ubwo uyu mukobwa yarimo yigendera mu muhanda w’ahitwa Shahr-e-Rey mu majyepfo ya Tehran,yahamagawe n’uyu polisi wari wambaye imyambaro y’akazi ahita amutura hasi amuziza ko atambaye Hijab.

Muri aya mashusho yakwirakwijwe n’umunyamakuru witwa Masih Alinejad,uyu mupolisi yahagaritse uyu mukobwa arabyanga,abwira umupolisi mugenzi we ngo amufunge nawe aramuhakanira birangira amusimbukiye ahita amutura hasi.

Uretse uyu mukobwa wagushijwe hasi n’uyu mupolisi,umusore waje kumutabare yamukubise igipfunsi ku kananwa.

Abashinzwe umutekano muri Iran bakunze guhatira abantu gukurikiza amabwiriza y’igitabo cy’amategeko cya Islam kizwi nka sharia,kirimo itegeko ritegeka abakobwa kwipfuka umutwe igihe agiye mu ruhame.

Abakobwa benshi bo muri iki gihugu bakomeje guhabwa ibihano bikarishye kubera gukurikiza aya mategeko.

Mu minsi ishize umukobwa yaritwitse arashya arakongoka bitewe n’umujinya yatewe nuko yangiwe kwinjira kuri stade kureba ikipe ye ya Esteqlal ndetse agafatirwa n’ibihano by’uko yagiye mu ruhame atambaye Hijab.

Metro yatangaje ko uyu mukobwa yakuruwe n’uyu mupolisi amutura hasi arangije amwogosha umusatsi we ku ngufu akoresheje ikimene cy’ikirahuri.




Comments

gatare 2 November 2019

Ntabwo ari Abapolisi gusa.ISLAM ishyira igitsina-gore inyuma.Urugero,ku isi hose,abagore n’abakobwa b’Abaslamu ntabwo bemerewe kujya gushyingura ku irimbi.Mu Misigiti,ntabwo bemerewe kwicarana n’abagabo.Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.