Amashusho yiyi ndirimbo yatangiye gufatwa ku wa 31 ukwakira kandi abantu b’amabara, amoko, imico, ubukure,ibitsina n’ibihugu bitandukanye bahawe amahirwe yo kugaragara muri iyo ndirimbo iri mu zizaba zigize Album Beyonce yageneye umugabane wa Africa, aya mashusho ari gufatirwa mu burasirazuba bw’amajyepfo y’umugi wa London mu gice cyitwa Thamesmead ndetse no muri hoteli yitwa Catford.
Aya mashusho arimo kuyoborwa n’umunya Nigeria Jenn Nkiru wanakoranye na Beyonce n’umugabo we Jay Z mu ndirimbo yitwa ‘Apesh*t’ umwaka ushize mu mashusho yafatiwe mu Bubiligi, iyi ndirimbo kandi izagaragaramo umukobwa wa Beyonce na Jay Z witwa Blue Ivy Carter.