Print

Burundi: Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu kabari bica abantu batatu banakomeretsa abandi batatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2019 Yasuwe: 2291

Polisi yo mu mujyi wa Bujumbura yavuze ko hamaze kumenyekana ubwoko bw’imodoka aba bagizi ba nabi bakoresheje bahunga ariko ngo kugeza ubu ntabwo irabasha kubafata ngo baryozwe ubu bwicanyi.

Iki gitero kibaye nyuma y’igihe kinini nta bitero bigabwa mu tubari two mu mujyi wa Bujumbura.

Urugomo rukomeje gufata intera mu gihugu cy’Uburundi kiri kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu muri Gicurasi umwaka utaha wa 2020.