Print

Nyarugenge: Meya yagiye kwirebera agatsiko kiswe “Abanyabutare” kamaze kubaka izina mu rugomo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2019 Yasuwe: 9927

Aba baturage baherutse kwereka Radio na TV1 ibikomere batewe n’urugomo bakorewe n’aba bagizi ba nabi bise “Abanyabutare” ariko ntibabiryozwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwasuye uyu murenge kuwa 31 Ukwakira 2019 kugira ngo bumenye iby’aka gatsiko ariko ngo bunahumurize abaturage.

Aba baturage bavuze kandi ko hari bamwe bacuruza inzoga zikorwa mu buryo butemewe bigatuma bamwe mu bazinywa bagira ibikorwa by’urugomo barimo n’aba biyise Abanyabutare.

Umuyobozi w’ Akarere amaze kumenya neza iby’uru rugomo, yijeje ubufatanye mu gucyemura icyo kibazo ndetse abasaba gutangira amakuru ku gihe.

Meya Kayisime yasabye abaturage “ Kwirinda gushyira ibintu muri rusange bahuza uwakoze icyaha n’aho aturuka.” Kuko ngo iki kibazo cyo muri aka gace gishingiye ahanini ku biyobyabwenge biharangwa ariko ngo bikaba bigiye guhagurukirwa.

Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kwigisha aba baturage ko bose bangana kuba hari abakora ibyaha badakwiriye kwitiranwa n’aho bakomoka kandi ngo ntibikwiriye no kwitirirwa umudugudu. Gusa nawe ashimangira ko ibyo byose bishingiye ku biyobyabwenge biharangwa kandi ngo byahagurukiwe.