Print

Umutoza wa Marines FC yahaye ubutumwa butangaje Rayon Sports nyuma yo gutsinda Etincelles FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2019 Yasuwe: 4601

Marine Fc yatsinze iki gitego ku munota wa 58 w’umukino gitsinzwe na Ishimwe Blaise kuri Coup Franc.

Umutoza wa Etincelles,Seninga Innocent yavuze ko gutsindwa kwe byatewe n’uburwayi butunguranye bw’abakinnyi be barimo Guillain n’umugande Patrick.

Umutoza wungirije wa Marines, Nshimiyimana Hamdun, yavuze ko batsinze Etincelles FC babifashijwemo n’umukino wo hasi basigaye bakina ndetse aburira Rayon Sports bazahura ko igomba kwitegura gukubitwa uyu mupira

Ati” Ibanga twateguye ni ukutagendera ku mukino wa Etincelles wo hejuru dutegura umupira wo hasi. Ndasaba abakunzi ba Rayon Sports kuzaza ari benshi kuko tuzabereka umukino mwiza wo hasi.”

Kumunsi wa munani wa Shampiyona uzakinwa mu cyumweru gitaha, Marines FC izakirwa na Rayon Sports ku wa Gatatu mu gihe Etincelles FC izakirwa na AS Muhanga ku wa Kabiri.

Marines FC yagize amanota amanota umunani ku mwanya wa munani mu gihe Etincelles FC yagumye ku mwanya wa gatanu ifite amanota 11.