Print

Gasabo: Ikamyo itwara ibishingwe yabuze Feri ihitana abantu batatu barimo Umushinwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2019 Yasuwe: 2077

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo modoka yageze ahazwi nko mu gakiriro ka Gisozi ahazwi nko ku Umukindo Center yagonze moto esheshatu, imodoka enye abantu batatu bahita bahasiga ubuzima.

Ati “Batatu bahise bapfa abandi barindwi bajyanwa kwa muganga kugeza ubu nta yandi makuru araboneka”.

Akomeza avuga ko umushoferi w’iyo kamyo yahise aburirwa irengero ku buryo hari abavuga ko yatorotse cyangwa akishyikiriza polisi.

Musasangohi yihanganishije ababuze ababo n’abanyarwanda muri rusange, asaba abashoferi kujya basuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo hakumirwe impanuka nk’izi. Yanakanguriye abashoferi kwirinda umuvuduko.

Muri aba bantu batatu bahise basiga ubuzima muri iyi mpanuka yakozwe n’iyi kamyo, biravugwa ko harimo umushinwa.