Print

Jose Mourinho yagaragaye ari gusangira n’umwe mu bayobozi bakomeye ba Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2019 Yasuwe: 3426

Jose Mourinho yagaragaye muri resitora imwe yo mu mujyi wa London ari gusangira n’umuyobozi w’imikino [Director of Football] witwa Raul Sanllehi bituma benshi bemeza ko ibiganiro by’imikoranire y’aba bombi bigeze kure.

Nkuko ikinyamakuru The Times cyababonye kibitangaza, Raul Sanllehi na Mourinho bari mu biganiro bizatuma imbehe ya Unai yubikwa cyane ko akomeje gusubiza inyuma Arsenal.

Mourinho aherutse gutangaza ko abakinnyi ba Arsenal ari beza ndetse ko babasha kwinjira neza mu mikinishirize ye bituma benshi bavuga ko ari mu myiteguro ya nyuma yo guhabwa aka kazi.

Biravugwa ko Unai Emery yahawe imikino 2 gusa kugira ngo abe yabasha kurokora akazi ke kari mu mazi abira gusa ngo abayobozi ba Arsenal ntibaryohewe n’imikinire ye.

Abafana ba Arsenal hirya no hino ku isi bari mu gahinda kenshi bari gutezwa n’uyu munya Espagne usigaye atungura benshi mu gupanga ikipe ndetse n’imisimburize ye ituma batsindwa.

Arsenal ikeneye umutoza wayigarura mu mikino ya Champions League ariyo mpamvu Jose Mourinho afatwa nka nimero ya mbere kuri aka kazi.

Bamwe mu bakinnyi ba Arsenal basuzugura cyane umutoza Emery ariyo mpamvu umusaruro ukomeje kuba mubi ndetse ngo no kumvikana nabo n’ikibazo kuko atazi neza icyongereza.

Mourinho yabwiye inshuti ze ko yifuza gutoza indi kipe ifite izina rikomeye mu Bwongereza kugira ngo abashe kwandika amateka yo kuba umutoza uhesheje ibikombe amakipe 3 akomeye mu Bwongereza nyuma ya Chelsea FC na Manchester United.


Mourinho ashobora gusimbura Unai mu minsi mike iri imbere