Print

Umugabo wogoshaga Cristiano Ronaldo yasanzwe muri Hotel yapfuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2019 Yasuwe: 5462

Uyu mugabo nawe ukomoka mu gihugu cya Portugal,mu gace kamwe na Cristiano Ronaldo ka Madeira,yishwe n’abantu bataramenyekana ubwo yari mu mujyi wa Zurich.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu hafi saa munani z’ijoro nibwo umukozi w’isuku yo mu mujyi wa Zurich yabonye umurambo w’uyu mugabo ahita ahamagaza inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zikore iperereza.

Mu mwaka wa 2015 nibwo uyu Ricardo Marques Ferreira yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze ifoto ari gutunganya umusatsi wa Cristiano Ronaldo.

Umurambo w’uyu mugabo wasanzwe mu gitanda cy’icyumba cya hoteli yararagamo yatewe icyuma inshuro nyinshi.Nta ntwaro n’imwe y’uwishe uyu mugabo yabonetse muri iki cyumba.

Amakuru avuga ko abantu batandukanye bahamagaye abashinzwe umutekano w’iyi hoteli bababwira ko mu cyumba cy’uyu mugabo harimo urusaku rwinshi.

Uyu Ricardo Marques Ferreira yari amaze imyaka 2 aba mu gihugu cy’Ubusuwisi ndetse ngo yari amaze icyumweru aba muri iyi hoteli.