Print

Diamond agiye gukorera igikorwa cy’ubumuntu abana 10

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2019 Yasuwe: 970

Ni mu mafaranga makumyabiri ku ijana y’azava mu bitaramo byanyuma by’iri serukiramuco ritegurwa na Wasafi Classic Baby, riteganywa kuzatangirira i Dar Es Salaam ku wa 9 ugushyingo, Nasib Abdul yabwiye wasafi media ko ayo 20% azahita ajya kuvuza abana barwariye mu bitaro byitwa Jakaya Kikwete Cardiac Institution (JKCI).

“Ndashaka kuvugira ahangaha ko makumyabiri ku ijana y’amafaranga azava mu gitaramo cyanjye gisoza ibindi muri iri serukiramuco azoherezwa muri JKCI kwishyurira abana baharwariye”yanongeyeho ko we ku giti cye azafasha 10 nubundi barwariye muri JKCI.

Diamond Platnumz yaboneyeho n’umwanya we wo kungarira abahanzi bagenzi be muri Tanzanzia nabo ko bagira umutima nkuwe bagafasha abarwayi, anavuga ko umuhanzi ukomoka muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun (WizKid) azaba ari mu nkingi za mwamba za Wasafi festival 2019.

Ibi bitaramo biteganijwe ko kandi bizitabirwa n’ibyamamare bitandukanye mu njyana ya Bongo Flava na Diamond yamamayemo harimo nka Harmonize ndetse na Ali Kiba byari bimaze iminsi bivugwa ko bafitanye amakimbirane.


Comments

mazina 4 November 2019

Abantu benshi bagira neza,ariko bagakora ibintu byinshi Imana itubuza.Urugero,ushobora kwiba amafaranga ugakira,hanyuma ugafasha abakene.Ni kimwe nuko muli 1994,interahamwe nyinshi zicaga abantu,zigahisha n’abandi.Uyu Diamond nubwo afasha abantu,nyamara akora icyaha cy’ubusambanyi.Ntabwo Imana yakirengagiza ibyaha ukora,ngo nuko wagiriye neza abantu.
Imana ivuga ko ibabarira gusa "umuntu wihana ibyaha".Niba koko Diamond ashaka gushimisha Imana,nareke ubusambanyi,ashake umugore umwe batere igikumwe kandi ye kuzajya amuca inyuma.Nibwo azaba yiyunze n’Imana,ikazamuha ubuzima bw’iteka muli paradizo.