Print

Umuyobozi mukuru wa McDonald’s yirukanwe ku kazi kubera gukundana n’umukozi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 1687

Iyi kompanyi itegura ibiribwa bifatwa ako kanya [fast food company] izwi cyane ku isi, ivuga ko urwo rukundo rwabo rwari ku bwumvikane ariko Bwana Easterbrook "yarenze ku mategeko y’iyi kompanyi".

Mu butumwa yandikiye abo bakoranaga, uyu mugabo ukomoka mu Bwongereza ntiyihakanye urwo rukundo kandi yemeye ko ari ikosa.

Ati: "Kubera ibigenderwaho n’iyi kompanyi, ndemeraya n’inama y’ubuyobozi ko iki ari igihe cyanjye ngo nikomereze".

Bwana Easterbrook w’imyaka 52, watandukanye n’uwo bashakanye, yakoreye bwa mbere McDonald’s mu 1993 nk’umuyobozi wayo i Londres mbere yo kuzamurwa mu ntera.

Mu 2013 yagizwe umuyobozi wayo mu Bwongereza no mu majyaruguru y’Uburayi, mu 2015 nibwo yagizwe umuyobozi mukuru wa McDonald’s ku isi.

Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye kuvugurura serivisi n’ibiribwa bitangwa na McDonald’s ndetse no kongera inyungu yayo ku isi.

Kuwa gatanu nibwo inama y’ubuyobozi y’iyi kompanyi yatoye yemeza ko Bwana Easterbrook asezererwa ndetse agahita anegura mu nama y’ubuyobozi bwayo.

Amategeko y’iyi kompanyi abuze abayobozi gukundana n’abo bakoresha.


Comments

sezibera 4 November 2019

Iyo uri Manager mu company ugakundana n’abakobwa cyangwa abagore,nta kabuza bigira ingaruka kuli company.Ikibazo nuko bibera muli Companies nyinshi zo ku isi,bikajyana ku busambanyi.
Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu,butera ibibazo byinshi bikomeye : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.