Print

Dore amarangamutima adasanzwe ya Manishimwe Djabel ku mwana wabo bibarutse

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2019 Yasuwe: 2061

Uyu musore uzwi cyane muri ruhago Nyarwanda, yagaragaje amarangamutima ye ku mfura ye avuga ko yishimye cyane kuko ari ikintu yari ategereje cyane.

Yemeje ko umugore we yabyaye neza ndetse ko bibarutse umwana w’umuhungu.

Yagize ati“yabyaye kandi yabyaye neza nta kibazo na kimwe yagize. Byanshimishije cyane kwibaruka imfura yanjye, nari mutegereje cyane ntakubeshye.”

Umugore we akaba yibarutse ubwo uyu mukinnyi yari mu mwiherero w’ikipe ye ya APR FC bitegura umukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona bakiriyemo Mukura Victory Sports, ukarangira APR FC yitwaye neza ikabasha kuyikuraho amanota atatu. Nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, tariki 26 Mutarama 2019 nibwo Djabel yarushinze na Niyitunganye Kawthar, bombi bemeranywa kubana akaramata.


Comments

mazina 4 November 2019

UMWANA wa mbere arashimisha cyane.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.