Print

Minisitiri Munyakazi yatangije ibizamini bya leta mu mashuli abanza asaba abanyeshuli kwitwararika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 1001

Umuhango wo gutangiza ibi bizamini ku rwego rw’Igihugu wakorewe ku rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, ahakoreye abanyeshuri 927 bo mu bigo bitanu bitandukanye.

Dr Munyakazi yibukije abanyeshuri ko ari umwanya mwiza wo kwereka abarezi babo ko ibyo bigishijwe babyumvise neza ndetse ngo umuhamya wa nyawe azaba umusaruro bazakura muri ibyo bizamini.

Dr Isaac Munyakazi yabwiye aba banyeshuli ko bagomba kwitwararika bagasoma neza ibibazo ndetse bagakurikiza amabwiriza arimo kwirinda gukopera.

Ati: Ndabifuriza amahirwe, mukurikize neza amabwiriza, mwitonde mwumve neza ibibazo, kandi ibyo muzabikomeze mu minsi yose y’ibizami.

Uyu mwaka wa 2019, abanyeshuri bose bazakora ibizami bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza ni 286,087.

Muri bo , abahungu ni 131,748 naho abakobwa ni 154,339. Baturutse mu mashuri 2,753. Ibizami bizakorerwa ku bigo 871 mu gihugu hose.

Imibare itangazwa na REB igaragaza ko umubare w’abanyeshuri basoza amashuri abanza wiyongereyeho ibihumbi 30 kuko mu mwaka ushize wa 2018 bari ibihumbi 255173, kuri ubu ni ibihumbi 286087.Bigaragaza ko umubare w’abakora ibizamini wiyongereyeho 30914.

Abana 13 bagororerwa muri gereza y’abana ya Nyagatare na bo bari mu bakora ibizamini bisoza amashuri abanza.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 04 Ugushyingo 2019,abanyeshuli barakora ibizamini bibiri birimo Imibare & Social & religious studies.