Print

Unai Emery yahawe ikizamini gikomeye kugira ngo yizere kuzakomeza gutoza Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 2583

Unai Emery wasabwe kugarura Arsenal mu mikino ya UEFA Champions League uyu mwaka,ari kugenda asubiza inyuma iyi kipe ariyo mpamvu abayobozi bayo bamwibukije ko natabasha kuba yagarutse ku murongo muri uku kwezi ashobora kuzirukanwa.

Unai Emery amaze gutsinda imikino 2 mu mikino 9 ya Premier League ishize ariyo mpamvu benshi bemeza ko ashobora kuzirukanwa mbere y’uko noheli igera.

Ikinyamakuru The Mirror kiratangaza ko Unai Emery ashobora gutakaza akazi ke mbere y’uko Noheli igera kuko ngo bamusabye ko mu kwezi kumwe gusa yaba agarutse mu makipe 4 ya mbere.

Arsenal iri ku mwanya wa 5 aho irushwa amanota 6 na Chelsea FC na Leicester ziyiri imbere kuko zifite amanota 23 mu gihe yo ifite 17.

Biravugwa ko Jose Mourinho ariwe ushobora gusimbura Unai Emery muri Arsenal kuko umukino ukurikira azasura Leicester City ihagaze neza cyane muri iyi minsi.


Comments

Mpogaz cyiz romeo 4 November 2019

Kbx yirukanyw