Print

Kaminuza y’u Rwanda yakemuye ikibazo cy’abanyeshuli bize ibijyanye n’ubuvuzi bari bahangayikishijwe no kubona impamyabumenyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 1752

Aba banyeshuli bari bamaze igihe bahangangayitse,bandikiye minisitiri w’Ubuzima,Dr Diane Gashumba bamumenyesha iki kibazo,abasubiza ko bazakorana inama nabayobozi batandukanye bashinzwe uburezi bagakemura iki kibazo.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo hateranye inama yahuje inzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo aho mu myanzuro yavuyemo harimo ko aba banyeshuri bahabwa impamyabumenyi nk’abandi.

Iyi nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa HEC, Benjamin Muhizi Kageruka, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, Umuyobozi Wungirije, Dr Charles Murigande n’abari bahagarariye abanyeshuri biga muri iri shami ry’ubuvuzi.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi [Dean], Dr Jean Claude Byiringiro, yavuze ko nyuma y’iyi nama yo ku wa Gatanu bemeje ko aba banyeshuri bagomba guhabwa impamyabumenyi.

Yagize ati “Twafashe umwanzuro ko abanyeshuri bazahabwa impamyabumenyi kandi turabyishimiye.”

Aba banyeshuli bari babwiwe ko batazahabwa impamyabumenyi kubera ko hari amasomo batize neza.

Ibirori bya Graduation biteganyijwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 08 Ugushyingo 2019 i Huye.


Abayobozi bashinzwe uburezi n’ubuzima bemeje ko abanyeshuli bize ubuganga bazahabwa impamyabumenyi