Print

Rutahizamu Sarpong yafatiwe ibihano azira kwereka musumbazose abafana ba Sunrise FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 3638

Uyu rutahizamu Sarpong Michael rutahizamu wa Rayon Sports yahagaritswe umukino 1 n’akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kubera imyitwarire mibi yagaragaje tariki 26 Ukwakira 2019, ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Sunrise FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona

Iyi myitwarire mibi Sarpong Michael yagaragaje nyuma yo guhabwa ikarita itukura mu mukino Rayon Sports yatsinzwemo na Sunrise FC ibitego 2-1,yatumye afatirwa ibihano byo kuzasiba umukino ikipe ya Rayon Sports ifitanye na FC Marines kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2019 kuri sitade ya Kigali (18h00’).

Guhagarikwa kwa Sarpong gushobora gukoma mu nkokora gahunda ya Rayon Sports yo kwikura mu bihe bibi irimo cyane ko imaze imikino 3 idatsinda.

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC igitego 1-1 kuri iki cyumweru,uba umukino wa 3 wikurikiranya idatsinda nyuma yo kunganya na Etincelles FC,igatsindwa na Sunrise FC ibitego 2-1.


Sarpong yahagaritswe umukino umwe azira gutunga musumbazose abafana ba Sunrise FC