Print

(Video)Afite ubwoba ko umunya-eritereya wamwimye inzu ye yazanamwica! Inzego zose yiyambaje byafashe ubusa

Yanditwe na: Ubwanditsi 4 November 2019 Yasuwe: 6288

Mu kwezi kwa kabili yayikodesheje ni umu nya Ertereya nawe ngo ayikomerezemo ibyo bikorwa by’ubucuruzi bw’amacumbi ariko amasezerano bari bagiranye y’uburyo bazishyurana ngo ntiyakurikizwa.

Nyuma, uyu mukobwa nka nyiri nzu yakurikije ibyari mu masezerano y’ubukode bagiranye, amusaba ko yava mu nzu ariko iminsi y’integuza irangiye ntiyavamo. Yiyambaje ubuyobozi kugeza ku Karere ariko ngo ntibagira icyo bamumarira bituma agana inkiko.

Avuga ko ikibazo cye cyari cyoroshye atazi impamvu cyagombeye inkiko kuko umutungo ari uwe kandi amasezerano y’ubukode yayasheshe binyuze mu mucyo.
Ubu ngo afite ubwoba ko uwo mu nya Eritereya we vuga ko inzego zose zakingiye ikibaba ku mpamvu atazi yazanamugirira nabi no kumwica birimo.

Kurikira ikiganiro cyose twagiranye


Inzu avuga ko bamwimye


Comments

Kavukire 6 November 2019

Uwo munya Eritrea bagombye kumufata bakamujyana mu nkambi Gashora hamwe nabandi banya Eritrea.


Mikeno 5 November 2019

Bababwiraga ko mu minsi irimbere abanyamahanga bazaba babarusha agaciro mu gihugu cyanyu mugaseke.Ngayo nguko.


maboko 5 November 2019

inzego zacu rwose mwikubite agashyi, kuko abo banyamahanga murutisha abenegihugu buriya abenshi nasbo nabanyabyaha! nigute umwana nkuyu wumukobwa wumunyarwandakazi akuzanira ikibazo ntumwumve koko! imiryango irengera umugore nigire icyo ikora ifashe uyumwali!


[email protected] 4 November 2019

Ngeee ikintu kimbabaza cyane kikananshengura umutima ni ukuntu abanyamahanga baza murwanda bahagera bagafatwa nkamata yabashyitsi ariko twe abanyarwanda twagera hanze tugafatwa nkibisambo abajura nibindi bibi


mugisha 4 November 2019

uwo mwa Avocat ninde? tubwire amazina ye tumugendere kure! atazadutuburira natwe!


mugisha 4 November 2019

Ihangane , Inzego zo murwanda ziha umunyamahanga agaciro kurusha umunyarwanda!