Cristiano Ronaldo mu ipantaro n’ikoti ry’umutuku,yacanye umucyo ku itapi itukura ari kumwe n’umukunzi we Georgina Rodriguez wari wambaye ikanzu y’ubururu.
Ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru hiriwe hacaracara amafoto y’aba bakundanye by’umwihariko benshi bavugaga ku myambarire yabo.
Uku gusohokana kwa Cristiano Ronaldo n’uyu mukunzi we byatumye benshi bongera kumusaba ko bakora ubukwe nkuko yabitangaje mu minsi ishize.
Mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan yavuze ko yifuza kuzashyingiranwa na Georgina batangiye gukundana mu mwaka wa 2016 bakanabyarana umwana w’umukobwa.
Georgina Rodriguez wahoze ari umucuruzi mu iduka rya kompanyi ya GUCCI mu mujyi wa Madrid abana na Cristiano Ronaldo mu mujyi wa Turin aho amufasha kurera abana be bane barimo Cristiano Jr w’imyaka 9, Eva na Mateo bafite imyaka 2 na Alana Martina ufite amezi 22.