Print

Umuhungu wa David Beckham yashinjwe gusambana na murumuna w’umukobwa bari mu rukundo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 3940

David Beckham n’umugore we ngo bafite impungenge ko umuhungu wabo ari imfizi y’akarere kuko ngo akomeje gushinjwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa batandukanye barimo abamuruta n’abana bato.

Ikinyamakuru The Sun kivuga ko uyu mwana wa Beckham witwa Brooklyn yaba yarakoranye imibonano mpuzabitsina n’uyu murumuna wa Hana Cross mbere y’uko batangira gukundana.

Gikomeza kivuga ko Brooklyn yatangiye gufatwa nk’umwana w’icyamamare, George Best witwa Calum Best wasambanye n’abakobwa batabarika.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Brooklyn yahuye n’uyu mukobwa witwa Lottie Moss ahita amukunda niko kumwiyegereza barasambana.

Umwe mu nshuti za Brooklyn yabwiye The Sun ati”Brooklyn afite ubuhanga budasanzwe mu gutereta abakobwa.Yiganye se umubyara mu gukurura abakobwa.Ntabwo akunda kwisanzura ku bantu ariko umubare w’ abakobwa amaze kuryamana nabo uratangaje.David na Victoria ntibabyishimye.”

Mu minsi ishize Brooklyn w’imyaka 20 yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Rita Ora gusa ngo ababyeyi be bahise bamutegeka kubivamo vuba na bwangu.




Brooklyn arashinjwa gusambanya murumuna w’umukunzi we