Print

Abakinnyi ba Rayon Sports bangiwe gukorera imyitozo mu Nzove

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2019 Yasuwe: 4249

Abakinnyi ba Rayon bageze kuri iki kibuga cy’uruganda rwa SKOL baje mu myitozo nk’ibisanzwe ariko batunguwe no kuhasanga itangazo ribabwira ko batemerewe kwinjira kubera ko imirimo yo kugitunganya yatangiye.

Aba bakinnyi baguye mu kantu kubera iki cymezo bamara igihe kingana nk’iminota iri hagati y’itatu n’itanu bategereje icyo ubuyobozi bubabwira,niko guhita bahamagazwa mu nama igitaraganya.

Rayon Sports iri mu myiteguro yo kureba ko yabasha kubona amanota 3 imbere ya Marines FC bagomba gucakirana kuwa Gatatu ku munsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda.

Birashoboka ko ubuyobozi bwa SKOL na Rayon Sports bafitanye ikibazo kuko bimeze neza bari kubibamenyesha hakiri kare abakinnyi ntibirirwe bahagera hagashakwa ahandi ikipe ikorera imyitozo.

Rayon Sports imaze imikino 3 yikurikiranya idatsinda aho mu manota 9 yakiniye yabonyemo abiri gusa bituma mukeba wayo iyoboye shampiyona,APR FC iyirusha amanota 5 yose.



Ubuyobozi bwa SKOL bwahagaritse by’agateganyo ikibuga cyo mu Nzove


Comments

Gatare 5 November 2019

Avant bazabikora:

1.Kimenyi
2.Radu
3.Rutanga
4.Saidi
5.Rugwiro
6.Commodore
7.Amran
8.Mugheni
9. Gilbert
10.Sidibe
11.Yannick