Print

Itangazo rya cyamunara y’umutungo utimukanwa ugizwe n’amazu yo guturamo uherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera

Yanditwe na: Ubwanditsi 4 November 2019 Yasuwe: 72

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatanu taliki 08/11/2019 saa saba z’amanywa (13h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n’amazu yo guturamo wa Mubashankwaya Leopard na Uwubuliza Marie Laetitia uherereye mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Mayange, Akagali ka Mbyo umudugudu wa Rugarama kugira ngo harangizwe urubanza Sacco Mayange yatsinzemo Iragire Carine Agnes n’umwishingizi we Mbarushimana Leopard.

Cyamunara ikaba izabera aho umutungo uherereye. Niba ukeneye ibindi bisobanuro wasoma itangazo riri hano hasi cyangwa se ugahamagara kuri Tel igedanwa ya Me Kagame K. Festo: 0788734008.