Print

Byari amarira gusa ubwo umukecuru w’imyaka 92 yahuzwaga bwa mbere n’Abayahudi 2 b’abavandimwe yafashije kurokora Jenoside

Yanditwe na: Martin Munezero 5 November 2019 Yasuwe: 3104

Melpomeni Dina icyo gihe yari umukobwa, we n’abandimwe be bahishe abantu batandatu bo mu muryango umwe wa Mordechai nyuma banabafasha guhunga.

Guhura kwabo byarimo amarira y’ibyishimo, byabereye ku nzu ndangamurage ya jenoside yakorewe Abayahudi iri i Yeruzalemu, nyuma y’imyaka irenga mirongo irindwi abafashije kurokoka.

Ibintu nk’ibi byakunze kubaho kuri iyi nzu ndangamurage (musée), ariko ibi birashoboka ko ari byo bibaye ibya nyuma.

Abavandimwe Sarah Yanai na Yossi Mor bazanye abana babo 20 n’abuzukuru babo muri iki gikorwa.

Madamu Yanai nawe ubu uri mu zabukuru, ati: "Nta magambo yo gusobanura uko numva meze, Ibyishimo biradusabye kongera guhura nawe nanone."

"Yaduhishe mu nzu ye. Yarokoye umuryango wanjye wose. Abantu batandatu…Ntabwo mwakwiyumvisha uburyo byari bimushyize mu kaga n’umuryango we kuduhisha twese…Baraturokoye."

Abadage b’aba-Nazi bari barafashe Ubugereki hagati ya 1941 - 1944, abenshi mu Bagereki b’Abayahudi - abagera ku 80,000 - barishwe.

Mu gihe Abadage bari mu Bugereki, Dina na bashiki be babiri bahishe aba bavandimwe mu musigiti utagisengerwamo nyuma babazana mu kazu kabo gato ubwo babonaga ibintu bimeze nabi.

Aba bakobwa bafashe umwe muri aba bari bahishe, Shmuel wari ufite imyaka itandatu, bamujyana kwa muganga babonye arembye, nubwo bashoboraga kubatahura. Uyu mwana yapfuye nyuma y’iminsi.

Aho bari bahishwe naho harakemanzwe, maze babafasha guhungira ahandi ariko batatanye kugira ngo bitoroha kubafata.

Bararokotse, barongera barahura intambara irangiye bataha muri Israel.

Mu 1994, iriya nzu ndangamurage yise Dina "Urugero mu mahanga", izina ry’icyubahiro baha uwafashije Abayahudi muri Holocaust.

Abantu bagera ku 27,000 bamaze guhabwa iri zina ry’icyubahiro n’iyi nzu ndangamurage, 355 muri bo ni abo mu Bugereki.

Guhuza abarokotse n’ababarokoye byakunze gukorwa kenshi mu myaka yashize, ariko muri iyi myaka ya vuba byagiye bigabanuka.

Stanlee Stahl umuyobozi wungirije w’urwego rutanga ariya mazina y’icyubahiro yabwiye Associated Press ko uku "gushobora kuba ari ukwa nyuma, kubera imyaka n’izabukuru".