Print

Umunyeshuli wari uvuye gufata ikanzu yo kwambara mu birori byo gusoza amasomo muri Kaminuza yagonzwe n’ikamyo arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 November 2019 Yasuwe: 8317

Bizimana yaguye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi nimugoroba. Abaziranye na Bizimana bavuga ko yari umuhungu w’ umudivantiste ukomoka mu karere ka Kamonyi.

Ndahimana Slyvain wari inshuti ya nyakwigendera yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko Bizimana yari umuntu uzi kuganira akaba n’ umufana ukomeye wa Barcelone.

Yagize ati “Yari umuntu usabana n’ abantu bose mwateraga blague, yari umufana wa Barcelone. Yari umuntu ubona ko nta ribi rye.”

Ndahimana avuga ko yabanye na Bizimana mu gipangu kimwe mbere y’ uko ajya kwiga muri UR-HUYE campus. Nyakwigendera we imyaka 3 ya mbere yayize I Kigali muri UR-CBE umwaka wa kane gusa niwo yize I Huye. Amashuri yisumbuye Bizimana Pierre yayize I Kibeho.

Imodoka y’ ikamyo yamugonze ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019 avuye gufata ikanzu ya Graduation i Huye.

Graduation y’ abanyeshuri barangije muri Kaminuza uyu mwaka iteganyijwe ku wa Gatanu w’ iki cyumweru tariki 8 Ugushyingo 2019. Bivuze ko Bizimana yitabye Imana abura iminsi ine gusa ngo akore ibirori byo kurangiza Kaminuza.


Nyakwigendera Bizimana wapfuye avuye gufata ikanzu yo kwambara mu birori bya Graduation


Comments

FIFI 6 November 2019

Mbega wee!!! Rwose Nyagasani yirengazize nibahari aho yacumuye nibura amwakire peeee!!!! birababaje izi mpfu zikunze kubaho sinzi impamvu.