Print

Uganda: Kizza Besigye wakubiswe amazi menshi na Polisi mbere y’uko imufata yarekuwe asohoka anenga ubutegetsi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 November 2019 Yasuwe: 3973

Bwana Besigye yavuze ko ameze neza ndetse ashimira abantu bamushyigikiye muri icyo gihe yamaze afunze, ariko avuga ko uko yari amerewe ari "ihonyorwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu".

Muri weekend ishize,Besigye yari yaherekeje umugore we Winnie Byanyima i Geneve aho yagiye gutangira imirimo mishya nk’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryo kurwanya SIDA, UNAIDS nk’uko uyu muryango wabigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Biboneka ko Besigye, wigeze kuba umuganga bwite wa Perezida Museceni, yahise agaruka muri Uganda gukomeza ibikorwa bye bya politiki.

Polisi yataye muri yombi Besigye nyuma yo kumushinja guparika imodoka ye hagati mu muhanda akabangamira abandi bakoresha uwo muhanda wo mu murwa mukuru Kampala.

Ariko umwe mu banyamakuru bo muri Uganda yavuze ko Besigye ukuriye ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) - yari mu nzira agiye kugeza ijambo ku mbaga y’abamushyigikiye ubwo polisi yamutaga muri yombi.

Polisi ihita imena ikirahuri cy’imbere cy’imodoka ye, ikamusohoramo igahita imuta muri yombi, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda kitegamiye kuri leta.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari guhererekanywa videwo igaragaza Bwana Besigye arundumurirwaho amazi menshi na polisi.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Bwana Besigye na depite Bobi Wine bemeje ko bishyize hamwe ngo bazahigike Perezida Yoweri Museveni, uri ku butegetsi guhera mu 1986.

Amatora ya perezida muri Uganda ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021.




Ubutumwa bwa Besigye nyuma yo kuva muri Gereza

Inkuru ya BBC