Print

Janet wo muri Uganda yatakaje ibiro 61 nyuma yo kumara imyaka 43 mu bibazo by’uruhuri[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 November 2019 Yasuwe: 3772

Janet Wanila avuga ko hari igihe yasibaga amafunguro ya mugitondo ubundi agahindura ubwoko bw’ibiribwa yafataga akabibangikanya hamwe no kukora ubwoko bwa siporo bunyuranye kugera ubwo yageze ku biro yifuzaga kuko ubu apima hagati ya 75 na 78 we avuga ko ubundi aribyo byari bimukwiye.

Irebere imvugo Janet akoresha avuga ukuntu yabangamiwe n’umubyibuho Natngiye mfite ibiro 138,ubu sindenza hagati y’ibiro 75 na 78, amavi yahoraga ndya, ibibazo by’umuvuduko w’amaraso, nahoranaga umutwe udakira,nahumekaga nabi,naburaga kenshi ibitotsi,umuganga angira Inama ko ibyo bibazo byose biterwa no kutagabanya ibiro.

Namaze imyaka mirongo ine n’itatu nitwa amazina menshi ngo ndi umukecuru,nambara amaherena manini nari munini cyane ugereranije n’umutwe, nibwo nyuma nafashe umwanzuro ntangira kubigabanya.