Print

KNC yamennye ibanga ry’ikipe ye ya Gasogi United

Yanditwe na: Martin Munezero 6 November 2019 Yasuwe: 4756

Ubundi amategeko ateganya ko byibuze ikipe iba igomba gukina umukino hagati yawo n’uheruka harimo amasaha 48.

Gusa kuri Gasogi siko byagenze kuko nyuma yo gukina na Espoir ku munsi wo ku Cyumweru, kuwa Kabiri ikaba yaraye ikinnye na Sunrise mu mukino w’umunsi wa 8 baje gutsinda ibitego 4-2.

Perezida w’iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles, yavuze ko birinze ibintu byo kurira kuko nta kintu na kimwe bifasha.

Yagize ati “mubyukuri ndishimye cyane, nta masaha 48 yarimo ariko twagombaga kugabanya ibintu byo kurira, amarira ntacyo afasha, nababwiye ko tugomba gukina kuko ni bato nta muntu urimo ngo imyaka iramubera imbogamizi, ndabyemera ko umukino ukomeye ariko ndabasaba ko mugaragaza ko nta mukino n’umwe mwatsinzwe ahubwo ari mwe mwitsinze.”

Yakomeje avuga ko imikino yose batsinzwe ari abakinnyi ubwabo batsinze nta kipe yabantsinze ibarusha.

Yemeje ko nta kipe n’imwe igomba kubatsindira ku kibuga cya Regional ndetse ko yamaze kubwira abakinnyi ko bagomba kuba indwanyi nkawe.