Print

Liberia: Abaturage bari mu myigaragambyo kubera ibura ry’inoti ku isoko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2019 Yasuwe: 641

Abakiliya bagerageza gushaka amafaranga muri banki, bari kwinubira ko badashobora kubona amadolari ya Liberia nk’uko umunyamakuru wa BBC uriyo yabitangaje.

Minisiteri y’imari ya Liberia ivuga ko nta mafaranga ifite ahagije mu bubiko bwa banki z’ubucuruzi kuko abaturage bari kubika amafaranga mu ngo zabo.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko uko kubika amafaranga mu ngo biterwa no kutagirira icyizere banki zo mu gihugu.

Mu bihe bya vuba bishize, Liberia yakomeje kugira ikibazo cy’inoti.

Mu mwaka ushize, inoti z’amadolari abarirwa muri za miliyoni zari zikimara gukorwa byatangajwe ko zaburiwe irengero hagati y’icyambu cyo muri icyo gihugu na banki nkuru.

Iperereza rivuga ko ryabonye miliyari zirenga 10 z’amadolari ya Liberia zakozwe nta ruhushya rwa ngombwa rutanzwe. Nubwo nta gihamya abakkoze iperereza berekanye.

Ubukungu bwa Liberia buri gucumbagira.

Igiciro cy’imibereho cyarazamutse mu gihe idolari rya Liberia rikomeje guta agaciro, ubu rigeze ku kigero cyo hejuru cyane cyo guta agaciro urigereranyije n’iry’Amerika.

Ibi bituma ibitumizwa mu mahanga bihenda kurushaho.

Ibi byatumye abantu bamwe bigaragambya bajya mu mihanda mu ntangiriro y’uyu mwaka.