Print

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo cya College Adventiste de Gitwe imuziza guhatira abanyeshuli kuyoboka idini ry’Abadivantisiti ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2019 Yasuwe: 6057

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB,bwatangaje ko bwataye muri yombi umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe witwa Nshimiyimana Gilbert azira guhatiriza bamwe mu banyeshuli be kuyoboka idini ry’Abadivantiste batabishaka.

Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter yagize iti “

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwafashe umuyobozi w’ishuri(College Adventiste de Gitwe) Nshimiyimana Gilbert ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini,ibyo bikaba binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ruboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini. Barakangurirwa rero kubahiriza ubwo burenganzira.


Comments

gatare 6 November 2019

Amadini ahatira abantu kuyayoboka,nta kindi aba agamije uretse Icyacumi.Ku idini y’Abadive,bamwe bajyamo kubera gushaka Masters.Yesu ntabwo yadusabye “guhatira abantu kuba abakristu”.Ikosa nyamukuru AMADINI akora,nuko aho kubanza kwigisha neza abayoboke babo Bible ngo bayimenye,usanga bihutira kubabatiza.Niyo mpamvu Abayoboke bapfa kujya mu madini babonye yose.Ni ukubera kutamenya Bible.Bakavuga ngo “byose ni ugusenga”.Nyamara biba ari ukwibeshya.Imana idusaba kubanza kwiga bible neza,noneho ukabona guhitamo idini ry’ukuri.Muli 1 Yohana 4:1,Imana itubuza gupfa kujya mu idini yose ibonetse. Ntitugafate idini nka “address”.ahubwo tujye dushaka umuntu atwigishe bible.Hanyuma tubone guhitamo idini,tumaze kumenya neza ibyo Imana idusaba.Niba ushaka kwiga bible ku buntu,kandi tugusanze iwawe,turahari kandi turi benshi.


XxX 6 November 2019

Nineho nsubire I Masoro muri AUCA bansubize amafranga yanjye yibihano byuko nasibye Isabato ?


Bizwinimana Antoinette 6 November 2019

abadventiste niko babaye no mu mavuriro yabo. umukozi utari umudventiste baba bamureba . nabyo muzabikurikirane