Print

Burundi: Abantu 80 barimo Abanyarwanda 10 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na polisi n’ingabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2019 Yasuwe: 10074

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo aba bashinzwe umutekano bakoze umukwabu ukomeye wafatiwemo aba bantu 80 barimo n’aba banyarwanda 10.

Abaturage bo muri Rugombo babwiye iki kinyamakuru ko abashinzwe umutekano bose bari bafite intwaro zikomeye ndetse bahise bavuga ko nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo rwe.

Amakuru aturuka muri Polisi aravuga ko abanyamategeko n’abashinzwe umutekano bamenye ko hari abacengezi binjiriye muri aka gace ko mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Uburundi.

Abantu 80 barimo abanyarwanda 10 bamaze imyaka irenga 20 batuye muri Komini Rugombo bafunzwe.Abaturage bavuze ko bamwe mu bapolisi kubiba amafaranga yabo gusa uru rwego rwabihakanye.

Abarundi bafashwe bagomba kwishyura amande y’ibihumbi ari hagati y’ibihumbi 2000 na 5000 mu gihe Abakongomani n’Abanyarwanda bafashwe ngo bagomba gufatirwa ibindi bihano.