Print

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda yatangaje impamvu batakiriye inama yagombaga kubahuza n’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2019 Yasuwe: 3825

Minisitiri Kuteesa yavuze ko kubura k’uyu muyobozi wo muri Angola byatumye basubika iyio nama kuko ngo batari kuyikora umuhuza adahari

Yagize ati “ Rwose twari twiteguye kwakira inama twari bugirane na bagenzi bacu b’i Kigali ariko twahisemo kuyigiza imbere kuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola na mugenzi we wa DRC batubwiye ko batazaboneka ku italiki twari twateguye kubera ibibazo bireba ubuzima bw’ibihugu byabo.”

Minisitiri Kuteesa yavuze ko abavuga ko ibiganiro byahagaze hagati y’u Rwanda na Uganda bibeshya,kuko ibi biganiro bizaba taliki 18 Ugushyingo 2019.

Inama hagati y’ibihugu byombi yaherukaga kubera i Kigali taliki, 16,Nzeri 2019,impande zombi zemeza ko zizakorera ibindi biganiro I Kampala nyuma y’iminsi 30,ariko igihe cyarenze nta bikozwe.

Kuteesa yavuze ko banze kumenyesha itangazamakuru uyu mwanzuro wo gusubika ibiganiro kuko ngo rihora rirekereje ngo risamire inkuru hejuru.

Mu minsi mike ishize,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe,yavuze ko Uganda yanze kubatumira ndetse ko bazitabira ubutumire nibatumira.

Comments

hitimana 7 November 2019

Izi nama z’urudaca ntacyo zageraho.Museveni ni “Mayeli”.Byaba byiza bahagaritse imishyikirano. Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacenga,kwica, amatiku,amacakubiri, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.