Print

ICC yakatiye igifungo cy’imyaka 30 Bosco Ntaganda kubera ibyaha yakoreye muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2019 Yasuwe: 903

Gen.Bosco Ntaganda washinjwe ibyaha byo kwica abasivili no gufata ku ngufu mu gace gakize ku mabuye y’agaciro ka Ituri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo byabaye mu mwaka wa 2002 na 2003.

Ntaganda yabaye umuntu wa mbere wahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abagore muri Nyakanga.Ntaganda yahamwe n’ibyaha 13 bikomeye birimo 5 byibasiye inyokomuntu.

Uyu mugabo w’imyaka 46 yahawe iminsi 30 yo kujuririra iki gihano yahawe n’uru rukiko yishikirije ku bushake mu mwaka wa 2013.

Abacamanza bavuze ko Ntaganda ariwe wari umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba witwa FPLC wakoze ibi byaha byo kwica abasivili no gusambanya ku ngufu abagore.