Print

Abagore 2 bavukana biyahuriye rimwe

Yanditwe na: Martin Munezero 7 November 2019 Yasuwe: 2066

Polisi yo mu gihugu cya Pakistan iri gukora iperereza ku bagore babiri bakiri bato b’abavandimwe bivugwa ko biyahuriye icya rimwe, bari batuye muri kamwe mu duce dukennye cyane mu majyepfo ya Pakistan.

Imibiri ya Nathu Bai na Veeru Bai wari ufite umwana, bayisanze mu murima hafi y’aho batuye. Aba bombi bari abagore b’abagabo nabo b’abavandimwe bose bakoraga nk’abahinzi bahingira umukungu hafi y’umujyi wa Islamkot.

Ntabwo bizwi neza impamvu aba bagore baba biyahuye nk’uko bivugwa. Cyane ko muri aka gace havugwa umubare munini w’abantu biyahura. Aka agace bari batuyemo gakungahaye ku mutungo kamere, ariko ni kamwe mu duce dukennye cyane muri Pakistan.

Kabeer Khan, umwe mu bakuru ba polisi muri aka gace, yatangaje ko ubwe yageze aho byabereye. Kandi ko itaramenya impamvu aba bagore baba biyahuye.

Ati : “Biragaragara nko kwiyahura, nubwo tukibigenzura. Birakomeye kumenya impamvu bakoze ibi, ariko ntitwakwirengagiza amakimbirane yo mu ngo, n’imirimo irenze no kutitabwaho”.

Nta byinshi bizwi kuri Nathu Bai na Veeru Bai bari bakiri mu myaka 20, bari barashakanye n’abavandimwe Chaman Kohli na Pehlaj Kohli. Veeru Bai yari afite umuhungu w’umwaka umwe nk’uko umwe mu baturanyi babo yabitangaje.

Mu mezi atandatu ashize, iyi miryango yombi yabaga kure y’umudugudu wabo mu mirima aho bahingaga ibigori nk’uko undi muturanyi wabo abivuga. Abaturage babonye imibiri y’aba bagore ku cyumweru mu gitondo bahita bamenyesha polisi.

Dr Pushpa Ramesh, umuganga wasuzumye imibiri yabo mu bitaro bya Islamkot, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko nta gikomere cyangwa ikindi kigaragaza kugirirwa nabi byari ku mibiri yabo cyatuma bakeka ikindi kintu.

Allah Jodio uturanye n’iyi miryango, yabajije abagabo babo impamvu abagore babo biyahuriye rimwe, ngo bamusubiza ko nta mpamvu yabibateye bazi.

Bwana Jodio ati: “Bambwiye ko nta mpamvu igaragara, ko nta kidasanzwe cyabaye kuri bo mbere yo kwiyahura”. Uyu ariko akeka ko bishobora kuba byaratewe n’amakimbirane mu ngo.

Muri uyu mwaka mu gace batuyemo ka Thar abantu 59 bariyahuye, barimo abagore 38 n’abana babiri, naho mu 2018 abagera ku 198 bariyahuye nk’uko bivugwa n’umuryango utegamiye kuri leta, Aware.

Impamvu zitangwa harimo ubukene bwiyongereye n’abaturage bavanwa mu byabo kubera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko kuri ibi hiyongeraho amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Aka gace gatuwe cyane n’abo mu bwoko bw’aba-Hindu b’amikoro macye, bakaba ari ba nyamucye muri Pakistan ugereranyije n’umubare munini w’abayisilamu batuye iki gihugu. Aba ba nyamucye akenshi basuzugurwa n’abakungu bafite ubutaka ari nabo bakoresha babo, bagizwe n’aba-Hindu b’amikoro menshi, ndetse n’abandi baturage b’abayisilamu.