Print

Umuraperi TI yavuze ko amaze imyaka myinshi asuzumisha umukobwa we w’imyaka 18 kugira ngo arebe ko akiri isugi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2019 Yasuwe: 5012

Uyu muraperi yabwiye umunyamakuru ko umukobwa we Deyjah Harris amujyana kwa muganga buri gihe nyuma y’isabukuru ye kugira ngo asuzume niba akiri isugi.
Uyu muraperi yavuze ko buri mwaka aherekeza uyu mukobwa we ku muganga ushinzwe kuvura imyanya y’ibanga kugira ngo arebe niba akiri isugi.

Yagize ati ‘Ubu navuga ko kugeza ku myaka 18 umukobwa wanjye ataratakaza ubusugi. Deyjah Harris afite imyaka 18 yarangije amashuli yisumbuye ubu ari kwiga umwaka wa mbere muri kaminuza.

Uretse kumuganiriza ku byerekeye imibonano mpuzabitsina,buri mwaka mujyana kumupimisha kugira ngo ndebe ko akiri isugi.umunsi umwe nyuma yo kwizihiza isabukuru ye,asanga ku rugi rwe ubutumwa bugira buti “Kwa muganga saa 9:30.”

Nubwo abaganga batemerera abandi bantu kumenya ubuzima bwite bw’umuntu,uyu mukobwa wa TI ngo we yasinye impapuro zimwemerera ko amukurikirana.

Abaganga babwiye TI ko hari impamvu zishobora gutuma agahu kerekana ko umuntu akiri isugi kangirika zirimo gutwara moto,ifarashi cyangwa igare gukora siporo zitandukanye n’izindi, ariko we ngo yiteguye gukomeza gusuzumisha uyu mukobwa we kuko izo siporo ntazo akora.

TI yatumye benshi bacika ururondogoro kuko ahatira umwana we gukomeza kuba isugi kandi muri zimwe mu ndirimbo ze huzuyemo amagambo ashishikariza abantu gutera akabariro.TI afite undi mukobwa ufite imyaka 3.

Umuhungu wa TI w’imyaka 15 witwa King,we yemeye ko yamaze kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina kuva ku myaka 14 nubwo yabibujije mushiki we.




Umukobwa wa TI ngo atangiye kaminuza atarakora imibonano mpuzabitsina