Print

Daniel Arap Moi wayoboze Kenya yavuye mu bitaro yari arwariyemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2019 Yasuwe: 1387

Uyu muvugizi utatangaje uburwayi Moi yari afite,yavuze ko yamaze gukira ndetse yatashye mu rugo rwe.

Uyu musaza w’imyaka 95 ubu agiye kuba atora mitende neza ari mu rugo nk’uko uyu muvugizi we abivuga.

Moi niwe wabaye Perezida wa Kenya igihe kirekire, yamaze imyaka 24 ku butegetsi hagati ya 1978 na 2002.

Bivugwa ko yatwaje igitugu ndetse ashinjwa ibikorwa byahutaje uburenganzira bwa muntu.

Kubera igitutu cy’amahanga, mu 1992 yemeye amatora arimo amashyaka menshi, amatora yaranzwe n’ubugizi bwa nabi akanavugwamo uburiganya.

Mu kwa gatanu uyu mwaka, urukiko rwategetse Moi kwishyura miliyari imwe y’amashilingi umupfakazi rwasanze yarambuye ubutaka mu buriganya.

Urukiko rwavuze ko Moi yari amaze imyaka 36 ariganyije ubutaka bungana na hegitri 53 umupfakazi witwa Susan Cheburet Chelugui.