Print

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwasabye umutoza Ernesto Valverde ikintu gikomeye kugira ngo atirukanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2019 Yasuwe: 3625

Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko nyuma y’aho FC Barcelona inganyirije na Slavia Prague kuwa kabiri muri UEFA Champions League,umutoza Varverde yahise ahamagarwa n’abayobozi be bamubwira ko agomba gukora iyo bwabaga akazamura urwego rw’imikinire mu marushanwa yose iyi kipe iri gukina ngo natabishobora azirukanwa.

Barcelona ntishaka gutandukana na Valverde mbere y’uko umwaka w’imikino urangira ariko ngo naramuka asezerewe muri UEFA Champions League azahita yirukanwa burundu.

FC Barcelona irifuza gutwara igikombe cya UEFA Champions League uyu mwaka ariko uko yitwaye mu mukino wa La Liga yatsinzwemo na Levante ibitego 3-1 n’uwo yanganyije na Slavia Prague byatumye benshi bayitakariza icyizere.

Valverde arasabwa koga magazi kuko imbere ahafite imikino ikomeye irimo uwa Celta Vigo, FC Cartagena, Leganes, Borussia Dortmund na Atletico Madrid yose asabwa kuzamuramo urwego kugira ngo atazirukanwa.


Comments

7 November 2019

BARCA YATSINZWE 3-0 CYANGWA 3-1?