Mu kwezi gushize nibwo Uwase Muyango yasezeye ku mukunzi we Kimenyi wari mu ikipe y’igihugu yerekeza Abu Dhabi asanzeyo musaza we mukuru usanzwe ahakorera gusa uyu mukinnyi yagaragaje ko urukumbuzi rumumereye nabi,niko kumugenera ubutumwa bwuzuye amarangamutima menshi kuri Instagram.
Yagize ati “Ubuzima bwanjye ntibwari bufite ubusobanuro kugeza ubwo wabwinjiragamo.Urukundo rwawerwahaye intego yanjye ubuzobanuro kandi n’umutima wanjye wose ngomba kuyigeraho.Ndagukunda cyane kurusha uko wabyumva rukundo rwanjye.Uwase Muyango.”
Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwamenyekanye muri Kanama 2019, ubwo uyu munyezamu yabwiraga abanyamakuru ko yishumbushije uyu mukobwa wakunzwe na benshi muri Miss Rwanda 2019,nyuma yo gutandukana n’uwo bahoze bakundana Didy d’or.
Kimenyi na Muyango bakomeje guterana imitoma kuri IG