Print

Kamonyi: Polisi yafashe abantu bane bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2019 Yasuwe: 1007

Nyamara hari abarenga kuri ubu butumwa Polisi itanga bagakora ibinyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Ugushyingo, Polisi ikorera mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi ku bufatanye n’inzengo z’ibanze bafashe abagabo bane(4) bari bibye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta na Gasegereti, bamaze kuyiba mu kirombe cya sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa COEMIKA (Cooperative d’Exploitation Minière de Kayenzi), bafatanwe ibiro 31.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko abo bagabo ni uwitwa Ndungutse Ali Hassan w’imyaka 19, Niyokwizerwa Alphonse w’imyaka 24, Iradukunda Jean Pierre w’imyaka 26 na Uwitonze Jean w’imyaka 36. Bagiye mu kirombe cya COEMIKA bahasanga abakozi bo muri icyo kirombe barimo bayungurura amabuye bayavangura n’ibitaka bahita bayabiba bariruka.

Yagize ati: “Nyuma yo kwiruka abakozi b’icyo kirombe barabakurikiye barabacika bafata Ndungutse, ajya kubereka aho bagenzi be bihishe bahageze basanga bafite imihoro bashaka kubatema, abo bakozi nabo bahise bihutira kubimenyesha Polisi ijya kubafata.”

CIP Twajamahoro avuga ko Polisi ikimara kubafata yabasanganye ibiro bitatu bya Gasegereti bahita bajya kubereka uwo bagurishaga ayo mabuye ariwe Niyokwizerwa Alphonse bamusangana ibiro 28 bivanze bya Koluta na Gasegereti. Aba bose uko ari bane bakaba bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

CIP Twajamahoro yasabye abafite ingeso yo gucukura amabuye y’abandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kimwe n’abayacuruza kubicikaho kuko bihanwa n’amategeko.

Yagize ati: “Si ubwa mbere Polisi itanga ubu butumwa ko gucukura, cyangwa kugurisha amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko kabone n’ubwo waba wayabonye mu murima wawe ko bihanwa n’amategeko, nicyo kimwe no kuyiba. Ababikora rero bibwira ko bihishe turabagira inama yo kubicikaho kuko ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego batazabura gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe kugira ngo bikumirwe bitaraba ndetse n’ababigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.


Comments

dorcas Mushimiyimana 8 November 2019

Ntabwo aribyiza rwose kandi ni icyaha gikomeye gukora ibintu binyuranyije n’amategeko, nabandi bumvireho kwaba bagabo hatazagira uvugango ntiyarabizi murakoze.