Print

FARDC yishe inyeshyamba za ADF zisaga 25 mu gace ka Beni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2019 Yasuwe: 1572

Uyobora operation Sokola 1 ishinzwe guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC, Brigadier General Ychaligonza Nduru Jacques,yabwiye ikinyamakuru Actuarite.cd ko abarwanyi ba ADF bagiye bakubitwa inshuro mu bitero byose bagerageje kugaba kuri FARDC.

Uyu muyobozi yavuze ko bimwe mu bitero barwanishije amaboko babatsindira ahitwa Vemba, Kadou, Kididiwe no mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Beni.

Abasirikare barindwi ba FARDC baguye muri iyi mirwano n’abandi benshi bayikomerekeyemo.

Iyi mirwano ngo irakomeje ndetse ngo abasirikare ba FARDC bamaze gufata ibirindiro bya Vemba, Kadou, Kididiwe na 46 gusa ntiyigeze avuga ko bafite ubufasha bwa MONUSCO.

Abaturage babarirwa mu bihumbi, bahunze intambara mu ntara ya Beni, mu burasirazuba bwa Congo, aho ingabo za Leta ziri mu bikorwa byo guhigisha uruhindu, abarwanyi bo mu mutwe wa ADF bivugwa ko uturuka mu gihugu cya Uganda, ukajya guteza imidugararo muri Congo.

Abaturage babarirwa mu bihumbi, bamaze guhunga iyi ntambara mu ntara ya Beni, mu burasirazuba bwa Congo,cyane ko ingabo za Leta ya RDC ziyemeje gukomeza guhashya abarwanyi bo muri uyu mutwe wa ADF bivugwa ko uturuka mu gihugu cya Uganda.