Print

Diamond yagaragaye akinisha umwana aherutse kubyarana na Tanasha bikora benshi ku mutima[VIDEO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 November 2019 Yasuwe: 4248

Ni mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzanie Diamond Platnumz yisubije ibwana maze atangira gukinisha imfura ya Tanasha Donna umunyamakuru wo muri Kenya, ni amashusho ari gukomeza gushimisha cyane abafana ba Diamond n’aba Tanasha Donna, ndetse ayo mashusho ari kwishimirwa n’abakunzi b’umuziki w’uyu muhanzi.

Ababyeyi benshi bakunze gukora uko bashonoye kose kugirango bakine n’abana babo kugirango bongere urukundo hagati yabo ndetse n’abo baba babyaye, nibyo byabaye kuri Diamond Platnumz maze asohora amashusho yavuzweho ibyiza byinshi kuri uyu muhanzi urimo kwitegura kuririmba muri Wasafi Festival 2019.

Umuhanzi Diamond Platnumz azaba ari mu bitaramo bya Wasafi Festival 2019 aho azahuriramo n’abahanzi bakomeye barimo umunya Nigeria Wizkid, umunyarwanda Meddy ndetse n’abandi benshi, Platnumz yavuze mu bitaramo byanyuma hazavamo igice cyanyuma cy’amaashiringi ya 20% y’azaba yavuyemo age gufasha abarwayi b’umutima.

REBA HASI AMASHUSHO YA DIAMOND ARI GUKINA N’UMWANA WE