Print

Burundi: Ibiro by’ishyaka rya CNL ya Agathon Rwasa byatwitswe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2019 Yasuwe: 1783

Ikinyamakuru cyo mu Burundi cya SOS Media Burundi cyatangaje ko umuyobozi wa CNL muri iyi ntara yavuze ko bahamagaye abayobozi kugira ngo bakore iperereza uwakoze uru rugomo abiryozwe.

Uyu muyobozi wa CNL yavuze ko mu minsi ibiri abanyamuryango baragerageza gusana ibi biro mu minsi ibiri iri imbere.

Muri Kamena uyu mwaka ibindi biro bya CNL byo ku musozi wa Kibogoye muri iyi ntara ya Mwaro nabyo byaratwitswe.

Kuva ishyaka rya CNL rya Agathon Rwasa ryemererwa gukora,ryagize abayoboke benshi bituma urubyiruko rwashyizweho n’ishyaka rya CNDD FDD ruzwi nk’ Imbonerakure rwatangiye guhohotera abayoboke ba CNL ndetse birakekwa ko ari nabo batwitse ibi biro.