Print

TMC wo muri Dream Boys yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2019 Yasuwe: 1536

Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019 nibwo kaminuza y’u Rwanda yakoze ibirori byo gusoza kaminuza ku nshuro ya gatandatu,ku banyeshuri 9382 bo mu cyiciro cya kabiri, icya gatatu n’amasomo y’ikirenga.

Abakobwa n’abagore barangije ni 3,488 barimo mu gihe abagabo ari 5,894 barimo n’uyu Mujyanama J.Claude uzwi nka TMC mu itsinda rya Dream Boys.

Igitabo uyu muhanzi yanditse arangiza iki cyiciro cya Kaminuza cyari gifite umutwe ugira uti ”Uruhare rw’ubuyobozi mu kubaka uruganda rwa muzika rugendera ku ndangagaciro n’imirongo ngenderwaho y’igihugu.”

Ni ubushakashatsi yakoze amezi umunani, yifashishije abahanzi, abayobozi n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere rya muzika Nyarwanda.

TMC yize amashuri yisumbuye muri Groupe Officel de Butare, icyiciro cya kabiri cya kaminuza akigira mu cyahoze ari KIST, ubu ni Ishuri ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga aho yize ibijyanye n’ubugenge.