Print

Douglas Costa yavuze ikintu gitangaje yigiye kuri Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2019 Yasuwe: 2563

Uyu munya Brazil yavuze ko Ronaldo yatumye we na bagenzi be bifuza kugira umubiri wiyubatse nkuwe cyane ko ngo akunze kwifotoza yambaye ubusa hejuru.

Aganira n’ikinyamakuru Esporte Interativo,Costa yagize ati “Nkunda kwita ku mubiri wanjye cyane ariko ubu n’akarusha.Mfite imyaka 29 kandi ndabyumva.Mukunze kubona Ronaldo yambaye ubusa hejuru,afite umubiri mwiza cyane.Twese twifuza kugira umubiri nk’uwe.

Kuva yagera mu ikipe yacu, benshi mu bari babyibushye batangiye kugabanya ibiro.Biratangaje,akunda kudukoresha cyane inyuma y’ikibuga.”

Ronaldo aherutse kurakarira Aaron Ramsey wamwibye igitego kuwa Gatatu ubwo bakinaga na Locomotiv Moscow agatera umupira we ubwo wari ugiye kurenga umurongo.


Ronaldo yakoze umubiri cyane