Print

Celine Banza yahigitse umuhanzi nyarwanda Social Mula yegukana igihembo cya Prix decouvertes 2019 giherutse kwegukanwa na Yvan Buravan[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 November 2019 Yasuwe: 1159

Prix decouvertes igihembo cy’amanyamuziki gihatanirwa n’abaturuka mu bihugu cy’Africa ariko bikoresha ururimi rw’Igifaransa cya 2019 cyabonye nyiracyo cyerekeje muri Congo mu gihe umwaka ushize cyari cyatashye mu Rwanda aho cyahawe Yvan Buravan.

Umuririmbyikazi Banza Celine usanzwe anatunganya amashusho y’indirimbo akanaba umukinnyi w’amafilime ni we watoranyijwe n’akanama nkemurampaka nyuma yo kubarura amanota y’abatoye maze akemeza ko ari we wegukanye igihembo cya Prix decouvertes 2019.

Mu bo yahigitse harimo Social Mula (Rwanda), Bebe Baya(Guinnea) , Cysoul( Cameroun), Lydol(Cameroun) Nesty Nesta(Benin) , Bling(Gabon), Yann’Sine(Maroc) na Zonatan wa Ile Maurice.