Print

Kiyovu Sports yahagamye APR FC iyibuza kwanikira abakeba

Yanditwe na: Martin Munezero 8 November 2019 Yasuwe: 2182

Wari umukino unogeye ijisho imbere y’abafana bari baje ari benshi kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu gice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yagiye abona amahirwe yo kuba yabona igitego, by’umwihariko APR yagiye aboneka abakinnyi barimo Mugunga Yves na Danny Usengimana ntibabasha kuyabyaza umusaruro.

Mu gice cya kabiri, impinduka Kiyovu yakoze yinjizamo Nsanzimfura Keddy na Twizerimana Fabrice zatumye Kiyovu Sports itangira kurusha APR, ndetse rutahizamu Saba Robert aza guhusha uburyo bubiri bwari bwabazwemo igitego.

Ikipe ya APR FC nayo yaje kubura amahirwe ku mashoti yageragejwe na Nshuti Innocent ndetse na Mugunga Yves.

Umukino waje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, bituma APR inganya amanota 18 na Police FC ndetse n’ibitego zizigamye, ariko Police FC iguma ku mwanya wa mbere kubera w’ibitego byinshi yinjije

Abakinnyi babanje mu kibuga

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Jimmy Djihad(GK,18), Serumogo Ally Omar (C.2), Nahimana Isiaq 11, Tubane James 6, Munezero Fiston 19,Onyancha Emmanuel 28, Ishimwe Saleh 4, Ndayisaba Hamidou 5, Gyslain Armel 14,Tuyishime Benjamin 17, Nizeyimana Claude 10.

APR FC : Rwabugiri Umar (GK.1), Ombolenga Fitina 25, Imanishimwe Emmanuel 24, Manzi Thierry (C.4), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Niyonzima Olivier Sefu 21, Bukuru Christophe 15, Manishimwe Djabel 10, Byiringiro Lague 14, Mugunga Yves 29 & Danny Usengimana 19.

Inkuru ya Kigali Today