Print

Burundi:Agathon Rwasa yahishuye umugambi mubi CNDD-FDD iri gucura kugira ngo imubuze kuziyamamaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 833

Agathon Rwasa yavuze ko hari umugambi urimo gutegurwa na bamwe mu bayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD wo guha Imbonerakure imyambara y’ishyaka rya CNL hanyuma zigakora amahano bikitirirwa ishyaka rye bakarifunga.

Rwasa yagize ati “Hari itsinda ry’abayobozi bo muri Bujumbura rural barimo abo ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi,CNDD FDD,aba CNL na bamwe mu bapolisi bashaka gukora amahano bagatanga imipira isaga ibihumbi 3000 bamaze gukora y’ibara ry’umweru irimo ibirango bya CNL.

Banakoze ingofero zisaga ibihumbi 2000 bazaha imbonerakure n’abandi barwanashyaka ba CNDD FDD kugira ngo bateze umutekano muke hanyuma byitirirwe CNL,bivugwe ko ari ibyihebe byo nyobora.Umucamanza mukuru azahita ampagarika.”

Rwasa Agathon yavuze ko nyuma y’uwo mugambi mubisha, umucamanza mukuru wa Republika y’Uburundi azahita ahamagara abanyamakuru ba Radio Nkuru y’igihugu, RTNB, ashinje Rwasa Agathon guhungabanya umutekano w’igihugu biviremo ishyaka rye guhagarikwa.

Rwasa Agathon yamaganye uwo mugambi mubi wo gushaka kumuhagarika gukora politike no gufunga ishyaka rye.

Ishyaka rya Agathon Rwasa riteye ubwoba abarwanashyaka ba CNDD-FDD ariyo mpamvu ngo bari gukora iyo bwabaga kugira ngo barihagarike mbere y’uko amatora aba.

CNL ya Agathon Rwasa ifite abayoboke benshi cyane mu Burundi ndetse biravugwa ko hatabaye kwiba amajwi ishobora gutsinda amatora ya perezida ateganyijwe muri Gicurasi umwaka utaha.