Print

Arsene Wenger yahishuye ibyo yaganiriye n’ubuyobozi bwa Bayern Munich ku byerekeranye no kuyitoza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 1458

Ikinyamakuru gikomeye mu Budage Bild giherutse gusohora inkuru ivuga ko ubuyobozi bwa Bayern munich bwahakaniye Wenger ko butamwifuza nk’umutoza wabo ndetse ngo bifuza gushaka umutoza bitonze.

Mu cyumweru gishize nibwo Bayern yirukanye umutoza wayo Niko Kovac bituma benshi bemeza ko Wenger ariwe ushobora kumusimbura,bamwe barabirwanya barimo na bimwe mu binyamakuru byavuze ko uyu musaza w’imyaka 70 atagifite ibyo gutanga.

Mu kiganiro cyihariye Wenger yaraye agiranye na Bein Sports ikunze kumuha akazi ko gusesengura imikino,yavuze ko agifite amahirwe menshi yo kuba umutoza wa Bayern Munich kuko ngo yaganiriye n’ubuyobozi bwayo abubwira ko bazakomeza ibiganiro mu cyumweru gitaha.

Yagize ati “Mbere na mbere simfite umpagarariye,ninjye njyenyine uri muri iyi nkuru.Nta muntu ukwiriye kumvugira.Icya kabiri, Beckenbauer, Rummenigge na Hoeness tumaze imyaka 40 tuziranye.

Kuwa Gatatu nyuma ya saa sita,Rummenigge yarampamagaye ariko sinabashije kumwitaba ako kanya kubera icyubahiro nahise muhamagara.Yari mu modoka agiye ku mukino wa Olympiacos.

Twaganiriye hagati y’iminota ine n’itanu ambwira ko yahaye inshingano Flick zo kuba umutoza ndetse agomba gutoza imikino 2 ikurikiyeho kuko bazakina na Dortmund ejo.

Yambajije niba nkeneye akazi kuko bakeneye umutoza,musubiza ko ntigeze mbitekerezaho ndetse nkeneye igihe ngo mbitekerezeho.Twafashe umwanzuro w’uko tuzahamagarana mu cyumweru gitaha kuko nanjye ndi I Doha kugeza ku Cyumweru nijoro.”

Kuwa Kane Bild yatangaje ko Wenger yaraye ahamagaye Rummenigge amwinginga ngo amuhe akazi ariko uyu muyobozi akamutera utwatsi.



Comments

Ni Dausi Malawi ndamukunda 12 November 2019

Bamureke arashaje ararikozabatsina umbwire amakuru mu hagiri murakoze cyane