Print

Buruse y’abanyeshuri biga muri Kaminuza yarongerewe ishyirwa ku bihumbi 40 FRW

Yanditwe na: Martin Munezero 9 November 2019 Yasuwe: 2546

Muri ibi birori byabereye muri Sitade Huye kuri uyu wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Amafaranga agenerwa umunyeshuri amufasha mu mibereho ya buri munsi, yarongerewe ava ku bihumbi 25 ashyirwa ku bihumbi 35 nk’uko mubizi, kandi azongerwa agere ku bihumbi 40 nkuko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku itariki ya 14 Gashyantare umwaka wa 2018”.

Yasabye abahawe impamyabumenyi kuzaba umusemburo w’impinduka nziza mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, na bo babimwemerera mu ndahiro.

Pascal Sindihokubwabo urangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ati “Twarahiriye ko tuzarinda indangagaciro za Kaminuza y’u Rwanda n’iz’igihugu, ko tuzakoresha ubumenyi ndetse n’ubwenge dukuye muri kaminuza ku nyungu z’Abanyarwanda bose.

Kandi tuzubahiriza inshingano, tuzane ubumwe aho dukorera, turinde ibidukikije, tureme icyizere hagati yacu n’abo dukorana”.

Naho ku bijyanye no kongera amafaranga ya buruse, abanyeshuri bari baje guhabwa impamyabumenyi babishimye kuko ngo bizafasha barumuna babo.

Jean Claude Iratuzi urangije mu cyiciro cya masters ati “Tucyiga muri undergraduate baduhaga ibihumbi 25. Twahoraga dusaba ko byongerwa, umwaka ushize biba 35, ubungubu bibaye 40. Barumuna bacu bizabafasha mu mibereho myiza, bibarinde kujya mu ngeso mbi. Ni byiza cyane.”