Print

Unai Emery yavuze ku hazaza ha Granit Xhaka uherutse gutuka abafana ba Arsenal akinira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 1230

Birashoboka ko Granit Xhaka yakinnye umukino we wa nyuma mu ikipe ya Arsenal kuko amakuru aravuga ko uyu Musuwisi ashobora kugurishwa mu kwezi kwa mbere atongeye gukina kubera gutuka ku babyeyi abafana ba Arsenal bamukomereye.

Emery yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ababwira uko yiteguye umukino afitanye na Leicester uyu munsi saa 19h30 aho yemeje ko atazi neza niba umukinnyi we Granit Xhaka ugiye kumara imikino 4 adakina, azongera gusubira mu kibuga.

Yagize ati “Dukeneye umukinnyi nka Granit Xhaka,ariko simbizi niba azongera gukina.Simbizi kuko aramutse yiteguye gukina no kwitangira Arsenal niwe waduha igisubizo.”

Granit Xhaka aherutse kwamburwa igitambaro cy’ubukapiteni gihabwa mugenzi we Pierre Emerick Aubameyang uhagaze neza mu gutsinda ibitego.

Emery yavuze ko atababajwe n’umusaruro ikipe ifite muri uyu mwaka ngo kuko bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye birimo icya Koscielny wigometse akava mu ikipe,Ozil na Kolasinac batewe n’abagizi ba nabi bakamara igihe badakina ndetse ngo n’iki kibazo cya Xhaka cyatumye basubira inyuma.

Uyu mutoza utagira ikipe ihoraho y’abakinnyi 11 yavuze ko abafana ba Arsenal bakwiriye gukomeza kwihangana kuko ngo hari ubwo nabo batabashyigikira bigatuma bitwara nabi.



Granit Xhaka ashobora kutazongera gukinira Arsenal