Print

Nyarugenge: Umugabo yatawe muri yombi ari gusezerana n’umukobwa bakundanaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2019 Yasuwe: 10530

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,Habumugisha yatawe muri yombi ubwo yari agiye gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we kuwa 7 Ugushyingo 2019 mu murenge wa Kigali.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali, Niyibizi Jean Claude, yabwiye IGIHE, ko ubwo Habumugisha, yashakaga gusezerana n’undi mugore ari bwo Uwimana babyaranye yahise yanga ko basezerana ivangamutungo.

Yagize ati “Umugore wa mbere yamushatse afite imyaka 16 noneho baza kurekana afite abana babiri ubu umwe afite imyaka itandatu n’uw’ine n’igice noneho aramwirukana asubira iwabo i Nyamasheke nyuma yumvise ko bagiye gusezerana araza atanga ikirego noneho igihe cyo gusezerana araza avuga ko adashaka ko bavanga umutungo kuko harimo iye.

Nyina w’umukobwa barazanye avuga ko Habumugisha yabahaye inkwano y’ibihumbi 200 bayaguramo ibyo kunywa umukobwa anazana ibihumbi 40 babiguramo ihene ziroroka ariko batandukanye arazisiga anavuga ko banagurishije isambu amafaranga bayaha umukobwa kugira ngo aze yubake nabyo biri muri iyo mitungo uwo mugabo yashakaga kuvanga n’uwo mugore we wa kabiri."

Amakuru aravuga ko Habumugisha yari yarashakanye n’uwitwa Uwimana Alphonsine afite imyaka 16 y’amavuko banabyarana abana babiri ariko nyuma aza kumwirukana asubira iwabo mu Karere ka Nyamasheke.

Bivugwa ko nyuma yo kwirukana Uwimana wari waraje i Kigali gukora akazi ko mu rugo yaje gukundana n’undi mukobwa ndetse bemeranya kubana ari nabwo gusezerana kwabo kwajemo rushorera.